BePawa

  • Amakuru ku Rwanda
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Iyobokamana

Fortbet

Umunya Eritrea Henok Mulueberhane yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2023-AMAFOTO

Events zirikuba.

Henok Mulueberhane wo muri Eritrea yegukanye agace ka gatatu ka Tour ka Tour du Rwanda kavaga i Huye kerekeza i Musanze, ahita afata umwanya wa mbere ku rutonde rusange.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023, nibwo hakinwaga agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda, aho karangiye kegukanwe n’umunya-Eritrea, Henok Mulueberhane. Aka gace kari gafite intera y'Ibilometero 199,5.

Uyu musore w'imyaka 23 ukinira ikipe ya Green Project–Bardiani–CSF–Faizanè yo mu Butaliyani, yahise anafata umwenda w'Umuhondo nk'uyoboye abandi ku rutonde rusange rw'isiganwa. Muhoza Eric wa Bike Aid ni we munyarwanda waje hafi, ku mwanya wa 9.

Tour du Rwanda 2023 Abakinnyi 86 basigaye mu irushanwa bari gusiganwa mu gace ka Gatatu, Huye - Musanze, ahareshya na Kilometero 199,5 ari narwo rugendo rurerure ruri muri Tour du Rwanda y'uyu mwaka. #Inyarwandasports #TdRwanda23 pic.twitter.com/f7pnpYA3pj — Inyarwanda.com (@Inyarwandacom) February 21, 2023
Turikumwe na #AmstelMaltRwanda muri @tour_du_Rwanda , hehe no kwicwa n’icyaka muri Caravane Ya #TdRwanda23 @bralirwaplc pic.twitter.com/gW2VCerqaJ — Patycope (@Patycope) February 21, 2023
Relive highlights from day 2 of #TdRwanda23 where British cyclist, @EthanVernon22 retained the Yellow Jersey after winning the stage. Who's your favourite to win today's third stage? Follow @tour_du_Rwanda and @Rwanda_Sports for live updates. #VisitRwanda 🇷🇼 pic.twitter.com/I21T1333RG — Visit Rwanda (@visitrwanda_now) February 21, 2023
What a stunning victory! 🎊🍻 Kudos to the winners of the day 🚴 ‍♂️. We are proud to bring you such thrilling moments - Amstel, Official Tour du Rwanda Sponsor. #TDRwanda2023 pic.twitter.com/cC0aTEhhUV — Bralirwa PLC (@bralirwaplc) February 20, 2023
#Mango4G with Rwandan rider during #TdRwanda23 pic.twitter.com/SMlukB0Yqu — MANGO 4G (@Mango4G) February 21, 2023
#TdRwanda23 Stage 2 Recap How the breakaway was caught by the furious peloton? The sharp sprint of @EthanVernon22 🫡 How the 2nd stage was unfolded? pic.twitter.com/Nt32gWUctw — 𝗧𝗼𝘂𝗿 𝗱𝘂 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 🇷🇼 (@tour_du_Rwanda) February 21, 2023
#TdRwanda23 Previous Winners of Tour du Rwanda since 2009. 2022 Natanael Tesfazion 2021 RODRÍGUEZ Cristián 🇪🇸 2020: TESFATSION Natnael 🇪🇷 2019: KUDUS Merhawi 🇪🇷 2018: MUGISHA SAMUEL 🇷🇼 2017: ARERUYA JOSEPH 🇷🇼 2016: NDAYISENGA VALENS 🇷🇼 2015: NSENGIMANA J. BOSCO 🇷🇼 pic.twitter.com/2zPgGuMyL9 — Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) February 21, 2023
#Breaking news: Henok Mulubrhan ( Bardiani CSF Faizanè Pro Team ) wins the 3rd stage of Tour du Rwanda 2023. #TdRwanda23 pic.twitter.com/9xhNxQ4wm7 — 𝗧𝗼𝘂𝗿 𝗱𝘂 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 🇷🇼 (@tour_du_Rwanda) February 21, 2023

live tour du rwanda 2023

Ibyishimo ni byose kuri Henok wegukanye agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda

live tour du rwanda 2023

Henok afite imyaka 23 y'amavuko, asanzwe ari umukinnyi w'ikipe ya Green Project-Bardiani-CSF

live tour du rwanda 2023

Mu mwambaro wa Amstel yateye inkunga Tour du Rwanda, Henok yahize bagenzi be

live tour du rwanda 2023

UKO ISIGANWA RYAGENZE MU GACE KA GATATU KA TOUR DU RWANDA

Saa 01:51: Hari hasigaye Kirometero 5 gusa;

Saa 01:47’ : Chris Froome wari wasizwe na Peloton yari yamaze kuyifata.

Saa 01:47' : Mugihe hasigaye ibirometero 10 gusa, abakinnyi 5 bari muri Peloton basohotsemo bagiye gufata abi mbere. Abo bakinnyi ni Vercher Mulueberhane, Ormiston, Bonnet, Muhoza Eric na Nsengimana.

Saa 01:40': Abaturage i Musanze ni benshi cyane bakibise baruzura, ndetse igare rikaba rigiye gusoreza imbere ya Goico Plaza

Abasiganwa basigaje ibirometero 20, umusozi wa 5 Pritzen abaye uwa mbere, Fouche aba uwa kaburi, Nsengimana aba uwa gatatu, Bonnet aba uwa kane.

Saa 01:30: Abakinnyi bari ku Kirometero cya 171, Nsengimana Jean Bosco itsinda yarimo rw'abakinnyi, rimaze kumusiga.

live tour du rwanda 2023

Saa 01:07: Abandi bakinnyi bari muri Peloton bongeye kugwa.

Saa 01:06': Abakinnyi bageze ku Kirometero cya 160 abakinnyi bayoboye isiganwa baracyari kumwe.

Saa 01:01: Abakinnyi babiri mu bakoze impanuka bamaze kuva mu irushanwa.

Saa 12:56': Intego yo gusiganwa ahatambika yariri nyirangarama, Fouche yabaye uwa mbere, Pritzen aba uwa kaburi, Nsengimana Jean Bosco aba uwa gatatu.

Saa 12:40': Hari Abakinnyi bari muri Peloton baguye, barimo abo mu Rwanda, Eritrea na Maroc.

live tour du rwanda 2023

Amakuru ava i Musanze aravuga ko ikirere gifite ubuhehere nk'uko hasanzwe, wagirango imvura irifi kugwa.

Saa 12:25: Intere abakinnyi bayoboye isiganwa na Peloton imaze kuba iminota 10

Saa 12:18: Abaturage bo mu karere ka Rulindo nta gushidikanya ko mwiteguye igare kuko ryabasesekayeho.

Saa 12:14 : Abakinnyi 2 Nsengimana yari yasize, bamaze ku mufata.

Saa 12:05: Umusozi wa Kanyinya, Nsengimana ni uwa mbere, Pritzen uwa 3 na Raisberg wabaye uwa kane.

Akarere ka Rulindo ni kamwe mu Turere 5 tugize intara y'amajyaruguru. Gaherereye mu amajyaruguru y'iburasirazuba y’Umujyi wa Kigali. Akarere ka Rulindo gahana imbibi n’utu Turere: Nyarugenge, Gasabo, Kamonyi, Gakenke,Burera na Gicumbi.

live tour du rwanda 2023

Saa 11:48’: Lucas Dauge ukinira Novo avuye mu irushanwa kubera impanuka.

Saa 11:55’: Ethan Vernon Peloton (igikundi kiramuzize ahazamuka.

Saa 11:37': Abakinnyi bageze ku Kirometero cya 110 kugeza ubu, Nsengimana ararusha abakinnyi bamukurikiye, amasegonda 40 mugihe Peloton ayirusha iminota 12.

live tour du rwanda 2023

Abakinnyi bari kumanuka ku Ruyenzi, banyuze ku giti cy'inyoni, hari abantu benshi cyane.

Saa 11:20’ : Nsengimana yegukanye agasozi ka Kamonyi, Pritzen aba uwa kabiri, Fouche aza ku mwanya wa gatatu.

Saa 11:16’: Pritzen na Fouche bari kugendera ku muvuduko umwe, ndetse barenda kunganya imbaraga, ariko biragoye kuko Nsengimana Jean Bosco amaze gushyiramo amasegonda 45.

live tour du rwanda 2023

Akarere ka Musanze kavuga ko ku “Bari mu irushanwa rya Tour du Rwanda baje mu Karere kacu bwa mbere, hari ibyiza nyaburanga byinshi tubashishikariza gusura birimo; Pariki y'ibirunga, Ingagi, ikiyaga cya Ruhondo, Ubuvumo bwa Musanze, Mpenge Waterfall hamwe n'amahoteli agezweho.”

live tour du rwanda 2023

Saa 10:43’: Ahashyizwe intego y'umuvuduko ahatambitse, mu karere ka Muhanga, Fouche yabaye uwa mbere, Pritzen aba uwa kabiri, Nsengimana aba uwa gatatu

Saa 10:38’: Abakiinnyi bageze ku Kirometero cya 68 intera iri hagati y'abakinnyi 3 ba mbere na Peloton, ubu igeze ku minota 11 n'amasegonda 20’.

Saa 10:8’: Abakinnyi bageze mu karere ka Ruhango, intera iri mu bakinnyi b'imbere na Peloton imaze kuba iminota 11’.

Akarere ka Musanze aho Tou du Rwanda yerekeje ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru kashyijweho n’Itegeko Nᵒ 29/2005 ryo kuwa 23 Ukuboza 2005 rishyiraho kandi rigenga Inzego z’Imitegekere y’Igihugu.

Akarere ka Musanze gakomoka ku cyahoze ari Umujyi wa Ruhengeri, Akarere ka Mutobo, Akarere ka Kinigi,. Imirenge 14 y’icyahoze ari Akarere ka Bugarura n’Imirenge 3 y’icyahoze ari Akarere ka Bukamba.

Akarere ka Musanze gafite imirenge 15: Cyuve, Busogo, Gacaca, Gashaki, Gataraga, Kimonyi, Kinigi, Muhoza, Muko, Musanze, Nkotsi, Nyange, Remera, Rwaza, na Shingiro.

live tour du rwanda 2023

Mango 4G iragufasha kubona internet yihuse kandi ihendutse ubashe gukurikirana Tour du Rwanda

Saa 9:55': Abakinnyi bamaze kugenda Kirometero 41. Abakinnyi batatu baracyayoboye, bakaba maze gushyiramo intera y'iminota 10 n'amasegonda 45. Abakinnyi bari ku mpuzandengo y'ibirometero 39 ku isaha.

Saa: 9: 51': Amakipe ya Israel Premier Tech na Euskaltel-Euskadi, niyo ayoboye Peloton.

Saa 09:38' KM 30 - Abakinnyi 3 bayoboye isiganwa bamaze gushyiramo intera y'iminota 10'. Ntabwo bikunze kubaho ko muri Tour du habaho intera ingana uko.

Saa 9:43': Ikipe ya Soudal Quickstep Ethan Vernon wambaye umwenda w'umuhondo akinira, ndetse n'andi makipe 2 niyo ayoboye Peloton.

Saa 8:54' : Ku kirometero cya mbere abakinnyi batatu bahise nashyiramo intera y'amasegonda 45, abo bakinnyi akaba ari Pritzen, Fouche na Nsengimana Jean Bosco.

Saa 9:02': Intera abakinnyi barimo Nsengimana basize kuri Peloton imaze kuba iminota 4 n'amasegonda 20.

live tour du rwanda 2023

Saa 08:35': A bakinnyi 85 nibo batangiye agace ka 3, bakaba bari bubanze kugenda Kirometero 7.7 kugira ngo batangire kubarirwa.

Mu bakinnyi 87 bari bashoje isiganwa rya Gisagara, abakinnyi 2 ntabwo bagarutse, abo akaba ari, Wesley Mol ukinira Bike Aid na Joonas Kurits ukinira Tartu2024.

Saa 8:46': Abakinnyi batangiye kubarirwa ibihe, ubwo ibirometero 199.5 batangiye kubikinamo.

Saa 08:30' : Abakinnyi bamaze guhaguruka, barabarirwa ibihe bageze i Karama basohoka muri Huye.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023 irushanwa rya Tour du Rwanda 2023 ryakomereje mu Karere ka Musanze. Abasiganwa bahagurukiye mu Karere ka Hue, bakomereza i Kigali hanyuma basozereza mu Karere ka Musanze.

live tour du rwanda 2023

Abasiganwa biteganyijwe ko bahaguruka saa 08:30 ari nayo saha ya kare abakinnyi bagiye guhaguruka kuva iri siganwa ry'uyu mwaka ryatangira.

Kugeza ubu, Vernon Ethan niwe wambaye umwenda w'umukinnyi umaze gukoresha ibihe bito. Marc Oliver Pritzen ukinira ikipe ya (EF Education-Nippo) niwe ufite umwenda w'umuzamutsi mwiza.

Vernon Ethan ukinira (Soudal Quick Step) ni nawe wabaye umwenda w'umukinnyi ukiri muto. Uyu mukinnyi kandi niwe ufite umwenda w'umukinnyi wihuta ahatambika cyangwa w'umutambitsi.

Muhoza Eric ukinira (Bike Aid) niwe mukinnyi wambaye umwenda w'umunyarwanda uhagaze neza. Henok Mulueberhan ukinira (Green Project) niwe wambaye umwenda w'umukinnyi w'umunyafurika uhagaze neza.

Marc Oliver Pritzen ukinira (EF Education-Nippo) niwe wambaye umwenda w'umukinnyi uhangana cyane. Ikipe nziza kugeza ubu ni ikipe ya Terengganu Polygon Cycling Team (Malaysia).

Nsengimana Jean Bosco uzwiho guterera aganira na InyaRwanda mbere y'irushanwa yatangaje ko uyu munsi nk'abakinnyi b'abanyarwanda hari icyo bari bukore.

Yagize ati “Navuga ko ubu aribwo isiganwa ritangiye, kuko turaza kubona aho abakinnyi basigana iminota. Ni agace karimo imisozi, ku bwanjye nifuza ko hari imisozi naza gutsinda kuko ejo ntabwo byagenze neza.”

live tour du rwanda 2023

Ibyiza Nyaburanga bya Musanze birimo nk'Ingagi, Ibirunga n'ibindi bisusurutsa benshi

live tour du rwanda 2023

Saa: 9: 16': Tugeze ku ntera ya 16Km abakinnyi batatu bari imbere bamaze gusiga Peloton iminota 6

live tour du rwanda 2023

Abakinnyi batangira kubarirwa ibihe- Bava i Huye, i Kigali, bakomereza Musanze

live tour du rwanda 2023

Ubwo abakinnyi biteguraga guhagurukira mu Karere ka Huye mu Ntara y'Amajyepfo

live tour du rwanda 2023

Nsengimana Jean Bosco yavuze ko afite icyizere cyo kwitwara neza i Musanze

live tour du rwanda 2023

Kuva i Huye berekeza i Musanze barakoresha intera ya 199.5 Km

live tour du rwanda 2023

IMPAMVU ABAKINNYI BAKOMEJE KUNGANYA IBIHE MURI TOUR DU RWANDA 2023

--> ANDI MAFOTO -->